Boxe: Manny Pacquiao mu nzira yo kongera guhura na Floyd Mayweather.

Manny Pacquiao ngo yaba agishaka kongera kurwana na Floyd Mayweather. Ibi yabivugiye mu kiganiro gito yagiranye n’igitangazamakuru TMZ muri ik’icyumweru. Uyu mukinnyi wa boxe w’umunya Philipine ufite imyaka 40 yasobanuye ko ubu ari mu bihe bye byiza aho yahize ati: ”Ubu njye ndiyumva neza nkufite imyaka iri munsi ya 30. Uburyo di gukora imyitozo muri iki gihe n’uburyo nayikoraga nkiri mu myaka 30 ni bumwe ntacyahindutse ubu nditeguye meze neza cyane.” Tubibutse ko nyuma yo kuba umwe mu bateramakofe bakomeye aha mu gihugu cya Philipine uyu Manny Pacquiao ari n’umunya politiki ukomeye mur’iki gihugu.

Manny Pacquiao yakomeje avuga ko igihe azongerera gukiniraho na Floyd Mayweather mu mukino asa naho avuga ko ari uwo kwishyura, ngo ibintu ntibizaba bimeze nka mbere. Yagize ati:”Hari itandukanirizo rinini cyane igihe umuntu ari mu bihe bye byiza niyo bitameze neza.”

Ibi yabivuze agendeye ku kuba ngo atar’ameze neza mu rutugu mukino wigize kubahuza anavuga ko icyo kibazo cyo mu rutugu yar’afite cyaba aricyo cyanabaye intandaro yo gutsindwa kwe. Uyu mukino wigize kubahuza ukaba ar’umwe mu mikino ya vuba ya boxe muri iki kinyejana wavugishije abantu harimo n’ibyamamare hirya no hino kw’isi, unarebwa cyane ku kigero kiri hejuru.

Ikibazo:
Ese ubona koko Manny Pacquiao azahangara Mayweather kuburyo azegukan’insinzi?!

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>