Eminem: Ubu ndi kwiyumva nk’umwana muto

Umuraperi Eminem yerekanye urukundo kuva mu bwana bwe akunda umuteramakofe Mike Tyson! Twese ubusanzwe tugira amarangamutima cyane cyane iyo duhuye n’abantu twiyumvamo, ibi nibyo byabaye kuri Eminem ubwo yatumirwaga na Mike Tyson, mu kiganiro Hotboxin’ With Mike Tyson gica kuri Podcast ya Mike Tyson.

Eminem bakunze kwita Slim Shady yasazwe n’ibyishimo cyane aho yanagerageje kwimunyamunya bikanga ahitamo kubwira Mike Tyson ko nabona yarengereye cyane mu biganiro bari bari kugirana aza kumuhagarika. Yongeyeho ati :” Ndi kwiyumva nk’umwana muto kano kanya bavandi”

Akomeza amubwira ati:”Uri nk’Imana kuri njye! Wageze kuri byinshi mu buzima bwawe.” Mbere ho gato yo gusoza ikiganiro yongeye agir’ati:”Ni nk’ubusazi simbyiyumvisha ukuntu wabaye champion ku rwego rw’isi ku myaka 20 yonyine muri boxing”

Uku guhura kw’aba bagabo kwari gutangaje, tubibutse ko buri wese muri bo yihariye amateka akomeye kubw’ impano ye ihambaye atasibye kugaragaza ku rwego rw’isi. Tububutse ko Mike Tyson n’ubusanzwe akunda kwakira umubare munini w’anantu by’ibyamamare kuri iyi Podcast ye. Aha twavuga nka Eben Brittn, umukinnyi wamamaye cyane muri NFL yakiriye nanone Evander Holyfied, Tyson Fury, Michael Buffer ubu hari hatahiwe Eminem.

Ikibazo:

Ese n’ukuber’iki amarangamutima atuma akenshi umuntu abura inyifato?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>