USA: Niki gitumye Lionel Richie agiye gusubiramo bundi bushya indirimbo ya Michael Jackson ?!

Iyi ndirimbo Lionel Richie agiye gusubiramo ubusanzwe yari yafatanyije na Michael Jackson kuyandika ikaba ari n’imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka yatambutse. Iyi ndirimbo aba bombi bayanditse bagamije kwamagana no kugaragaza inzara yaragwaga mur’Afrika. Gusa kubera iki cyorezo cya Covid-19, Lionel Richie yahisemo kugira ubutumwa yatanga abunyujije muri imwe mu ndirimbo yagizemo uruhari rukomeye kugirango isohoke ndetse akanayiririmbamo. Iyo ndirimbo ntayindi ni We are the World yifuza kuba yakora version yayo nshya.

Kuri Lionel Richie ngo asanga iki aricyo gihe cya nyacyo cyo gutanga umusanzu we nk’umuhanzi agahumuriza buri wese uri kugerwaho n’ingaruka z’ik’icyorezo cya Covid-19 akamwereka ko bari kumwe, ibi yabivuze yifashije interuro igaragara mu ndirimbo We are the World “There’s a choice we’re making, we’re saving our own lives” (Hari amahitamo twahisemo yo gukiza ubuzima bwacu).

Yatangaje ko iyi nteruro yaje igihe yaganiraga na Michael Jackson kandi ko banayiganiriyeho cyane igihe bandikaga iyi ndirimbo. None uyu munsi Richie aribaza icyakorwa ngo tube twakitabara ahereye kubiri kuba mu bushinwa, mu burayi ndetse byanageze muri leta zunz’ubumwe za Amerika.

Aha yavuze ko niba tudashobora gufasha abavandimwe hirya no hino kw’Isi bari kugerwaho nik’icyorezo natwe kiri kugenda kidusatira ko ejo natwe ari twe dutahiwe. bivuze ko bituteba kuko ubwato twese turimo ari bumwe.

Iyi ndirimbo We are the World muri uyu mwaka wa 2020 izaba yuzuza imyaka 35 yanditswe ,gusa isabukuru yayo Lionel Richie ntiyifuza kuba yanayizihiza kubera ibi bihe isi iri kunyuramo bitari kumushimisha. Yongeyeho ati:”Ubutumwa burasobanutse kuko amagambo azaba ar’amwe azakomeza agaruka.”

Igisigaye nukureba abahanzi bazayiririmbamo mu mwaka wa 2020 kuko mu mwaka wa 1985 nyuma ya Lionel Richie na Michael Jackson twabonye n’abandi bahanzi benshi b’ibyamamare bayiririmbyemo barimo : Stevie Wonder, Tina Turner, Diana Ross, Bruce Springsteen, Cyndi Lauper, Ray Charles, Kenny Rogers hamwe na Bob Dylan.

Ikibazo:

Wowe umusanzu wawe muri ibi bihe Covid-19 yugarije isi n’uwuhe?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>