Black Chyna: Dream umukobwa wa Black Chyna yahiriye kwa Rob Kardashian.

Black Chyna ubu umujinya ni wose nyuma yo kubona ibikomere by’ubushye k’umukobwa we Dream. Uy’umukobwa we ibi bikomere yabigize ubwo yar’ari kwa se umubyara Rob Kardashian. Black Chyna byamwanze munda ahita ahamagaza abashinzwe kurengera uburenganzira bw’abana asaba ko umukobwa we atakongera gukandagiza ikirenge kwa se umubyara.

Aha twabibutsa ko Black Chyna na Rob batandukanye batakibana, gusa igihe kinini bahora bashyamiranye kubera umwana wabo Dream ubu umaze kugira imyaka 3 y’amavuko aho buri wese aba yifuza ko ariwe wenyine wamwirerera.

Amakuru dukesha ikinyamakuru New York Post nuko Black Chyna yahamagaye abareberera hafi uburenganzira bw’abana hano muri Los Angels (DCFS) aho yar’amaze kubona ibikomere bibiri ku mukobwa we Dream, ibi bikomere akaba yarabigize igihe yari yasuye se Rob Kardashian.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mukobwa wabo nabwo yari yahiye k’ukuguru Black Chyna arabibona gusa ntiyagir’icyo atangaza ahubwo ajyana uyu mwana kwa muganga kumuvuza. Icyo gihe umunyamategeko wa Rob yemeye ko uyu mwana Dream yari yahiriye kwa se ariko avuga ko ibyabaye bitazongera.

Kubw’amahirwe macye nanone umwana waba bombi yarongeye ahira kwa se kuwa 21 z’ukwezi kwa gatatu 2020 ndetse ashya ku kaguru kari kanahiye mbere. “Igihe Black Chyna yahamagaraga Rob ashaka kugirango amusobanuze uko byagenze Rob yabanje kubeshyera Black Chyna ko igikomere cya kabiri uyu mwana wabo yakigize ubwo yar’ari kwa Black Chyna” ibi n’ibyatangajwe n’umunyamategeko wa Black Chyna. Ariko nyuma uyu musaza wa Kim na Khloe Kardashian yasabye umukozi urera abana kwandikira Black Chyna ubutumwa bw’uko byagenze byose ko umwana yokejwe n’itara igihe yar’ari aho kwa Rob.

Mu rukiko umunyamategeko wa Black Chyna yatanze ibimenyetso byerekana ko umukiriya we inshuro nyinshi yajyaga ajya kuzana umwana wabo Dream agasanga afite ibikomere cyangwa inkovu ku mubiri we anongeraho ko rimwe yigize gusanga tanavunitse akaboko.

Kugeza ubu urugamba rw’uzatsindira kurera umwana hagati y’aba babiri rwongeye rwubuye, tunabibutsa ko mbere ho gato mu kwezi kwa mbere Rob Kardashian nyuma yo gutsindwa umwana agahabwa Black Chyna, uyu Rob yari yasabye ko babanza bagapima Black Chyna niba adakoresha ibiyobyabwenge mbere yo kumuha umwana. Mu kwezi kwakurikiyeho Black Chyna nawe yaje gutangaza ko Rob arwaye ihungabana ashobora no kwiyahura.

Ikibazo:
Ese nawe ibintu byo gutandukana umubyeyi umwe akaba ariwe urera abana ubona bikwiye?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>