Coronavirus: Rihanna yatanze akayabo ka miliyoni 5 y’amadorari

Mu buryo bwo gufasha hirya no hino kurwanya ikwirakwira ndetste no kwita kubanduye icyorezo cya Covid-19 Rihanna yahisemo gutanga inkunga ya miriyoni 5 z’amadorari muri imwe mu miryango yo muri leta zunz’ubumwe za Amerika, Afrika ndetse na Caraibes.

Uyu muririmbwi by’umwihariko yatanze inkunga yihariye yo kugura amamashini afasha abarwayi bagezweho nik’icyorezo guhumeka mu kirwa avukamo cya Barbade ingana n’ibihumbi 700 by’amadorari.

Kuva iki cyorezo cyatangira kugera hirya no hino kw’isi, bamwe mu byamamare bagiye bakora igikorwa cyo gufasha abagiweho ingaruka nacyo muri ibi bihe bibi bari kugenda banyuramo.

Iyi mpano yayitanze abinyujije mu muryango we yashinze witwa La Clara Lionel Fondation. Mw’itangazo yashyize ahagaragara yagize ati:”Dutangira uyu mwaka wa 2020, Ntitwigeze dutekereza ko iki cyorezo cya Covid-19 kizahindura ubuzima bwacu ku kigero biriho ubu”

Twizere ko iyi nkunga izagera naha iwacu mu Rwanda

Ikibazo:
Ese wowe inkunga yawe muribi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 n’iyihe?

Share This Post
1 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>