Idris Elba: Idris Elba arashinjwa kuba yarabeshye ko yanduye Icyorezo cya coronavirus

Nyuma yo gutangaza ko yasuzumwe agasanga yaranduye coronavirus, Idris Elba yakemanzwe cyane n’umuririmbyi w’umuraperi Cardi B, aho amushinja kuba yarishyuwe kugira ngo atangaze ko yanduye Covid-19 we n’umugore we.

Tariki ya 16 Werurwe mur’uyu mwaka nibwo Idris Elba yatangarije abamukurikirana ku mbuga ze nkoranyambaga ko we n’umufasha we Sabrina Dhowre basuzumwe bagasangwamo Coronavirus banongeraho ko gusa bameze neza kandi nta bimenyetso bya Covid-19 bari batangira kugaragaza. Nyuma y’aba n’ibindi byamamare byagiye bitangaza ko byanduye iyi virus aha twavuga nka Tom Hanks na Rita Wilson.

Idris Elba yakomeje kubona ubutumwa bumwihanganisha buvuye mu bafana be bababajwe cyane nuko umukinnyi wabo w’amafirime nawe icyorezo cya coronavirus cyamugezeho. Cardi B we siko yabibonye kuko abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko Idris Elba ari umutekamutwe ngo yaba yarabanje kwishyurwa kugirango atangaze ayo makuru y’ibinyoma.

Nkuko tubikesha igitangazamakuru Daily mail ku kiganiro yafashe ubwo uyu Idris Elba yarari kuri Instagram live yagiz’ati:”Ndakeka ko kubeshya ko nanduye nta nyungu nabigiramo, sinabona nicyo abandI bantu babikuramo. Icyo gitekerezo cyo kuvuga ko umuntu nkanjye nishyuwe kugirango mvuge ko nanduye Coronavirus, ntigisobanutse ndetse ni n’ubucucu.” Aha bisa nkaho Idris yasubizaga Cardi B nubwo yirinze kumuvuga mw’izina.

Yongereyeko ko nta nyungu nimwe yabona mu kuba bakicarana n’umugore we Sabrina bagatangaza ko banduye cyangwa batanduye iki cyorezo.

Cardi B nawe yahise ashaka gukura abantu mu rujijo agendeye kubyo Idris Elba yar’amaze kuvuga ndetse no kw’ibura ry’ibikoresho bipima iyi Covid-19 muri leta zunz’ubumwe z’amerika.

Kuri Instagram live ye yagize ati:” Trump yavuze ko niba nta bimenyesto bya Coronavirus umuntu afite batagomba kumupima kuko ibikoresho byo gupimisha dufite ari bicye. Ariko icyamamare cyo cyavuze ko nta bimenyetso gifite gusa ngo cyarapimwe basanga cyaranduye ra! ”

Cardi B yahise abaza uburenganzira Idris Elba afite burenze ubw’abandi baturage kuburyo bamusuzuma nta kimenyetso na kimwe agaragaza.

Ibibazo:
-Ese koko Idris Elba yaba koko yaranduye iyi Coronavirus cyangwa yarabeshye koko nkuko Cardi B abivuga?!
-Ese yaba yarishyuwe?
Niba yarishyuwe ngo abeshye -yishyuwe nande?!
-Uwamwishyuye yari yiteze izihe nyungu mur’iki kinyoma?!

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>