Manu Dibango: Ibihe 5 bitoroshye byaranze ubuzima bw’umucuranzi wa Jazz Manu Dibango

Manu Dibango yari muntu ki ?

Manu Dibango ni umucuranzi ukomeye wa saxophone akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Jazz ny’Afrika, uyu muhanzi yavukiye mu mugi wa Douala muri Cameroun, ku myaka ye 86, Manu Dibango yapfuye kuwa 24 Werurwe 2020 i Paris mu bufaransa azize icyorezo Covid-19.

Muri iki gihe isi yose iri mu kababaro gakomeye ko kubura uyu muhanzi reka turebere hamwe ibihe bitoroshye iki cyamamare cyanditse indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka « Soul makossa, Ce soir au Village, Qui est fou de qui (chouchou), Sango Yesus Cristo« cyaciyemo kugira ngo izina Manu Bango ribe riri ku rwego twarimenyeho.

1. Gupfusha abantu ba hafi mu m’umuryango we

Bibaho ko abantu dukunda cyangwa ba hafi yacu bitab’Imana nubwo bitubabaza ariko nabyo n’ikindi gice cy’ubuzima, ibi nibyo babaye no kuri Manu Dibango kuwa 13 Mutarama, ubwo yarari kurangiza gukora Album ye yise Manu 76, Aha se umubyara yahise yitab’Imana ndetse no mu mezi macye yakurikiyeho na mama we umubyara yitab’Imana. Ntibyarangiriye aho kuko ahagana 1995 umugore we Coco bari barahuriye muri Beligique nawe yaje kwitab’Imana.

2. Kudahirwa n’ubuzima igihe yagarukaga mu gihugu cye cy’amavuko cya Cameroun

Nyuma y’imyaka 13 Manu Dibango avuye mu gihugu cye cy’amavuko, hahisemo kugaruka kw’ivuko kuba yahakomereza ubuzima. Ababyeyi be inshuti n’abavandimwe bari bategerezanyije umuhungu wabo Dibango wagiye mu gihugu cy’abazungu ukwihangana kwinshi. Yaje kuhagera ari kumwe n’umugore we Coco ndetse bahita bahitamo kuba bafungura akabyiniro aho bakita Tam Tam nkuko n’utundi tubyiniro twe yatwitaga, ibintu bitahiriye na busa uyu muryango wa Dibango kuko aka kabyiniro kabo kaje guhomba burundu baragafunga. Yaje kujya agirana ibibazo n’abaturanyi bigerekaho no kuba atarumvikanaga na police ahitamo gusubira mu bufaransa aho yari yaje aturutse. N’aha mu bufaransa ubuzima ntibwamworoheye kuko byamubabye gutangirira ku busa bitewe nuko nta mafaranga na macye yar’asigaranye nyuma y’igihombo yagiriye mu gihugu cye cy’amavuko.

3. Kujya mu bufaransa aciye mu bwato

Manu Dibango amaze kurangiza amashuri y’abazungu nkuko babyitaga mu gihugu cyabo ahagana 1949, papa we umubyara icyo gihe wari n’umukozi wa leta, hahisemo kumwohereza gukomereza amasomo mu bufaransa. Guhera ubwo Emmanuel yuriye ubwato bwavaga muri Cameroun bwerekeza mu bufaransa mu mugi wa Marseille urugendo rwamaze ukwezi kose. Aha ushobora kugirango ubu bwato bwari ubwato bufite ubwirinzi kuburyo Dibango nta kibazo yari guhura nacyo ariko siko byari bimeze kuko ubwato yagiyemo bwari nkubwo tujya tubona nanubu abany’afrika bagendamo baca za Lampedusa n’ahandi bagenda bitemewe intubero ar’ukuva mur’africa gusa.

Nkuko uyu Manu Dibango yabivuzeho, yatangaje ko mur’ibyo bihe nta ndege rusange zabagaho zitwara abantu, ngo izari zihari zatwaraga abasirikari. Uru ngo ruri mu ngendo zamugoye cyane ndetse amaze no kugerayo, kwisanga mu muco waho yar’agiye ntibyamworoheye kuko ku myaka 15 ye y’amavuko icyo gihe yari we mwirabura umwe rukumbi mu gace yar’atuyemo. Aho gagize ati:”Nawe tekereza umwana w’imyaka 15 mu bufaransa bw’icyo gihe!”

4. Gutsindwa mw’ishuri

Akigera mu bufaransa muwi 1949, Manu Dibango umwaka wakurikiyeho wi 1950 yiyandikishije mw’ishuri ryisumbuye ryari riherereye mu gace ka Chartres. Yaje gukomereza mu rind’ishuri yari riherereye mu mugi wa Reims aho yarangirije ikiciro cya mbere cyari gutuma ajya muri kaminuza. Aha ni naho yatangiye kwiyumvamo umuziki cyane kuko mu bihe babandi babaga bafata akaruhuko nawe yigiraga mu bijyanye n’umuziki, gusa ntiyatekerezaga kubaza umunyamuziki kuko ibi yabikoraga mu rwego rwo kwishimisha. Ubusanzwe inteho ya Manu Dibango yari ukuzakomeza amashuri ye mu bigo bikomeye by’ubucuruzi.

Mukuvanga amasomo, umuziki ndetse n’utuzi duciriritse bya hato na hato Manu Dibango yahe gutsindwa mu kiciro cya kabiri cy’amasomo cyagombaga gutuma yinjira muri kaminuza, aha se umubyara yar’akimufasha mu buryo bw’amikoro, ariko nyuma yo gutsindwa kwe se yahagaritse ubufasha yamuhaga kuko atiyumvishaga ukuntu umuhungu we ananiwe gutsinda ngo akomeze muri kaminuza. Aha ku musore war’ukiri muto nka Dibango yar’agiye gutangira kwirwanaho.

5. Intangiriro ye muri muzika ntiyagenze neza nkuko Dibango yabishakaga

Nyuma yo gitsindwa ndetse no kuva mw’ishuri aha Manu Dibango yar’agiye gutangira ubundi buzima bushya, aho yahise yerekeza mu muziki mu buryo bweruye gusa wakibaza niba icyo gihe ya’afite amikoro ahagije kuburyo byari kumworohera!

Manu Dibango agendeye kuri bicye y’arazi ku muziki yashatse gukora igihangano cye cya mbere cyari kiri mu njyana ya Jazz, Rumba, n’injyana z’abalatino. Alum ye ya mbere yise African Soul ntiyarenze umutaru kuko nta nzu itunganya umuziki yigeze abona yashoboraga kumufasha ngo ayikore. Yaragerageje biranga.

Gusa Manu Dibango ntiyacitse intege kuko yakomeje gukora kugeza azamuye ibihangano bye nabyo bikazamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

IIkibazo:
Ese uru rugendo rwa Manu Dibango wowe rukwigishije iki?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>