Mike Tyson: Yatangaje ibintu 3 byatumye acyena akaba atakiyumvamo ubuzima.

Mike Tyson ngo yikundiraga kunywa, kurya ndetse n’abagore, ibi nibyo bintu bitatu byatumye uyu wari icyamamare mu mukino w’iteramakofe acyena.

Mike Tyson nk’umwana wabayeho mu buzima bwari buruhije ukwamamara kwe no kugira amafaranga menshi yabikuye mur’uy’umukino w’iteramakofe, ku myaka ye 53 ubu yatangaje ko nta gitekerezo yar’afite cy’uko yacunga umutungo we bijyanye n’ukwamamara kwe.

Kur’ubu ngo iyo arebye ibihe byahise akanareba amateka ye n’ubwamamare bwe asanga yari arwaye byongeye ko yari akeneye ubundi bufasha.

Mu kiganiro cye yose ”Hotboxin With Mike Tyson” kuri YouTube yavuz’ati :” Igihe nari muto nari inyamanswa ifite ku mafaranga. Nahaga amafaranga buri wese. Nahoraga nkora ibirori birimo abagore. Nar’umusazi. Nari ndwaye bikomeye nubwo ntari mbizi. Yawe nanaguriye abakobwa amamodoka”

Ibihe Mike Tyson yamenyekaniyemo byaranzwe n’ibikorwa bye byinshi byo kurengera aho yafunzwe kenshi azira guhohotera no gufata kungufu, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kurwana.

Muri 1992 yakatiwe imyaka 6 y’igifungo kubera hufata kungufu umwali wari waratorewe kuba nyampinga mu bwiza witwaga Desiree Washington.

Muri 2003 aha ho hatangajwe ko iki cyamamare mu mukino w’iteramakofe cyatakaje amafaranga menshi cyane aho cyaguriraga abakobwa bicuruza imirimbo y’agaciro n’amamodoka.

Mu gitabo cye mbarankuru cyanditswe ahagana muri 2013 yanditsemo ati :”Sinashoboraga kwiyobora, naranywaga, nkarya nkanasambana.”

Kur’ubu ngo we ategerezanyije amatsiko umunsi w’urupfu rwe kuko kubaho n’ubuzima kuri we asigaye abibona nk’ibintu bigoye cyane.

Aha yabisobanuye gutya:”Mpereye kubyo naciyemo nibyo nemera, uko njyenda menya ibijyanye no kutabaho, bigenda binyegereza k’ukwitegura gupfa. Kuko kubaho biragoye kurenza gupfa[..] kuguma uriho bisaba izindi mbaraga, kandi izo mbaraga utazifite ntushobora kubaho. Ubuzima n’urugendo kandi bukaba n’inzitizi” Ibi yabibwiraga umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa The Sportsman

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>