Sudani y’amajyepfo: Urupfu rwa Jamal al-Din Omar ministre w’ingabo muri Sudani y’epfo.

Ministre w’ingabo muri soudani yepfo yitaby’Imana aho yar’atuye I Juba azize umutima.

Generali Jamal al-Din Omar yar’arwaye indwana idakira y’umutima, aho yabanje kugirwa umuvugizi w’igisirikari cya Sudani y’epfo aho yavuye aba ministre w’ingabo nyuma y’ihirikwa rwa perezida Omar el-Bechir.

Mbere yo kuyobora ministeri y’ingabo ihuriro ry’agateganyo ry’akanama k’umutekano uyu mwanya akaba yari yawushyizweho na perezida genelari Abdel Fattah al-Burhane.

Ku mwanya wo kuyobora ministeri y’ingabo generali Jamal al-Din Omar yabaye urufunguzo mu mishyikirano y’amahoro hagati ya guverinoma y’agateganyo ya Sudani y’epfo n’uduco tw’abarwanyi twari duherereye I Darfur.

Kur’uyu wa mbere generali Jamal al-Din Omar yari yatangaje ko yumvikanye n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi ngo vuba bidatinze bazasinyana amasezerano yo gukora igisirikari kimwe

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>