Uganda: Imodoka ya mbere itwarwa n’amashanyarazi yakozwe n’abanyeshuri bo muri Uganda.

Itsinda ry’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Makerere mw’ishami ry’ubugeni n’ikoranabuhanga bakoze imodoka ya mbere hano mur’iyi kaminuza, iyi modoka yahawe izina (Kiira EV) ikaba itwarwa n’amashanyarazi. Iyi modoka yageragejwe mu mezi 30 ashize, yaje kwezezwa ko ifite ubuziranenge buhagije kuba yajya mu muhanda igakora ingendo hirya no hino ahagana mu Gushyingu 2011 aha muri kaminuza ya Makerere. Aha twababwira ko ibyakoze iyi modoka byose harimo na moteri yayo byakorewe muri Uganda.

Iyi project yakozwe n’ir’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Makerere yari ifite izina rya VDP (Vehicle Design Project) ikaba yari yatewe inkunga na presida wa Uganda.

Umuriro batteries ziyi modoka Kiira EV zibika ushobora gutuma igenda km 80 nt’ahantu ihagaze na hamwe kandi kuba ikoresha amashanyarazi bituma ari imodoka igenda nta rusaku rwa moteri yayo wumva.

Aba banyeshuri batangaje ko hari n’izindi modoka bateganya gukora harimo n’izaba ifite imyanya 7 y’abagenzi ndetse n’indi izaba itwara abantu 30 itwarwa n’imirasire y’izuba ishobora kugenda km 200 ntaho ihagaze na hamwe nayo.

Igishushanyo mbonera kiyi modoka Kiira EV cyakozwe numunyeshuri witwa Jonathan Kasumba. Iyi project yatwaye amafaranga asaga ibihumbi 35$.

Iri tsinda ry’abanyeshuri bakoze kuri iyi project berekanye byibuze ko n’abanyeshuri babany’Afrika bashobora gukora ama projects akomeye cyane kandi bakabishobora byongeye ko banafite impano muby’ubwenge banahangana n’abandi banyeshuri ku ruhando mpuzamahanga.

Ibibazo:
Ese ubona abanyeshuri bo mu Rwanda babuzwa niki gukora ama projects akomeye nk’iyi?
Ese bwo bafite ubumenyi buhagije kuburyo bakora igikorwa nkiki?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>