USA : Meghan Markle n’igikomangoma Harry bavuye burundu muri Canada.

Meghan Markle n’igikomangoma Harry bavuye mu nzu yabo aho bari batuye ku kirwa Vancouver muri Canada berekeza muri leta zunz’ubumwe z’amerika. Kur’ubu bari kubariza I Los Angels mu mugi Meghan Markle avukamo. Uyu muryango wazanye n’umwana wabo w’umuhungu witwa Archie uyu mwana akaba afite amezi 10 gusa. Ibi bibaye nyuma yuko uyu muryango wari watangaje ko wiyomoye ku bwami bw’ubwongereza muri Mutarama uyu mwaka, icyo gihe amakuru twakeshaga igitangazamakuru kitwa PEOPLE NUKO gahunda yar’ihari aruko uyu muryango nubundi wari guhita werekeza gutura mu mugi wa Los Angels.

Meghan ku myaka ye 38 aha I Los Angels akaba akunzwe cyane kandi azahabona ubufasha bushoboka mu kurera abana be dore ko ari naho nyina umubyara Doria Ragland aba kandi akorera nk’umufasha mu bijyanye n’ubuzima ndetse akaba ari n’umwarimu wa Yoga. Aha Los Angels hanatuye inshuti zabo nyinshi harimo nizagiye zijya kubasura igihe babaga Vancouver.

Kuwa gatatu ushize niho byatangajwe ko papa wa Harry Igikomangoma Charles ku myaka ye 71 yapimwe bagasanga yaranduye Covid-19. Amakuru aturuka munzu y’ibwami mu bwongereza avuhako igikomangoma Charles yavuganye n’abahungu be Harry na William akababwirako bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus. Ik’igikomangoma Charles ubwo giheruka kugaragara mu ruhame kiri kumwe n’abana bacyo byari kw’itariki 9 Werurwe mu birori bya nyuma biheruka aho ibwami yagaragayemo Meghan na Harry kuko nyuma yaho bahise biyomora kur’ubu bwami bwo m’Ubwongereza.

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>