Yannick Noah: Umuririmbyi uhangayikishijwe n’abana be

Ntibyoroshye muribi bihe kuri Yannick Noah. Aho ari mu kababaro ko kubura inshuti ye Manu Dibango uherutse guhitanwa na coronavirus. Byongeye ubu Yannick Noah akaba yanatangaje ko ahangayikishijwe no kuba atari kumwe n’abana be mur’ibi bihe.

Byar’akababaro kenshi kuri Yannick Noah kuwa kane itariki 24 Werurwe, aho umucuranzi wa saxophone ndetse akaba n’umuririmbyi w’inshuti w’uyu Yannick Noah yitabaga Imana ku myaka ye 86. Yar’amaze iminsi mu bitaro aho yari yamaze gusuzumwamo icyorezo cya Covid-19.

Biciye mu kiganiro yagiriye kuri television BFMTV, Yannick Noah yagaragaje akababaro yagize ko kubura uwo yitaga Tonton we Manu Dibango. Yavuze ko yar’inshuti y’umuryango we.

Yakomeje avuga ko byibura we afite amahirwe ubu kuko yibera mu giturage, ati:”Nkabandi bose, hari igihe nagiye ngira ibihe bitari byiza ariko ubu aha ndi ndahishimiye” yakomeje agira’ati :”nifitiye akazu gato niberamo njyenyine, nirira rimwe ku munsi. Igihe gisigaye nkareba firime, nkiyumvira umuziki nkana soma ibitabo niturije hanyuma ngatunganya munzu, mbega nkora ibintu akenshi ntasanzwe nkora kuburyo bimfata igihe. ”

Yannick Noah yanatangaje ko ahangayikishijwe n’abana be ubu batari kumwe muri ibi bihe isi yuharijwe n’icyorezo cya Coronavirus kuko bose bari hirya no hino kure ye. Aho avuga ko ubu umukobwa we ari I Londres, undi umuhungu we nawe akaba aherereye New York. Yatangaje ko mu minsi 10 yashize yar’abizi neza ko ibihe turimo ari bibi gusa ntiyivumvishaga ko byagera kururu rwego biriho.

Yannick Noah ubusanzwe afite abana batanu, umukuru ni Joakim aba i Los Angeles undi ni Maui uba kurubu mu birwa bya Hawai bose bagiye baba ahantu kure hatandukanye.

Aha Yannick Noah yarangije ashimira buri wese uri mu bijyanye n’ubuvuzi uri kugira icyo akora kugirango abe yafasha gukumira iki cyorezo cya Coronavirus.

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>