Cuba-Usa: Kuri Cuba leta zunzubumwe z’Amerika nicyo gihugu cya mbere kibangamiye amahoro n’ubwisanzure.

Ibi Cuba yabitangaje nyuma yuko leta zunzubumwe z’Amerika zishinjije perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ko ari ikihebe kinacuruza ibiyobyabwenge.

“Ndamaganira kure ibirego bisuzuguritse by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biri gushinjwa perezida Nicolas Maduro wa Venezuela, bishingiye ku binyoma byabantu batagir’isoni”: ibi byavuzwe na minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Cuba Bruno Rodriguez ku rukuta rwa Twitter ye nyuma gato yicyo gikorwa leta zunzubumwe z’Amerika zashinjaga Maduro.

Aha ariko nanone ntitwakirengagiza ko hari byinshi bishinjwa cyangwa bigakekwaho abayobozib’ibihugu bitandukanye muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo ya Coronavirus n’ingamba zafatwa mu kukirwanya ndetse kikaba cyanavaho burundu. Ibi bikaba byanasunikiye minisitiri wa Cuba gukomeza agira ati :”Nomur’ibi bihe bya Covid-19 guverinoma ya leta zunz’ubumwe z’Amerika biragaragara ko ariyo mwanzi wa mbere w’amahoro n’ubwisanzure muri Amerika yacu. ”

Tubibutse ko leta zunz’ubumwe z’Amerika kur’uyu wa kane zashyizeho igihembo cya miliyoni 15 z’amadorari kuri buri wese watanga amakuru yafasha mw’ifatwa rya perezida Nicolas Maduro nyuma yo kuba yarashinjijwe ubwihebe ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibibazo:
-Ese mwe mubona leta zunz’ubumwe z’Amerika zitarengera mu kwijira muri politiki z’ibindi bihugu?!
-Kuki iki kibazo cyo kwijira muri politiki z’ibihugu by’abandi UN ntacyo ibivuhaho iyo bikorwa n’ibihugu bikomeye kw’isi?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>