Tchad: Perezida Idriss Deby yanze kwemera ko yatsinzwe n’umutwe Boko Haram w’inyeshyamaba.

Umukuru w’igihugu cya Tchad Idriss Deby yahisemo kuguma muri Province du Lac kugirango we ubwe yiyoborere urugamba Tchad iri kurwanamo na Boko Haram. Idriss Deby yanze gusubira mu biro bye I N’Djamena aho yavuye ku wa kabiri ushize yerekeza I Boma mu gace k’ikiyaga aho ejo ingabo za Tchad zagabweho igitero n’umutwe witwaj’intwaro Boko Haram, Ibitero byaguyemo abasirikari ba Tchad batari bacye.

Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu cya Tchad nuko perezida Idriss Deby yahisemo kuba akambitse by’igihe gito mu gace ka Bagasssola aho azaba we ubwe ayobora kandi anacungira hafi uko urugamba bari kurwanamo na Boko Haram rwifashe.

Idriss Deby yagize ati :”Sinshobora kwemera gutsindwa, kandi igikurikiraho nuko turi bwirwaneho vuba byihuse binatunguranye.”

“Uru rwari urugamba rwo kwirwanaho kuko twatewe dutunguwe, ingabo zacu zirwanyeho gitwari zirinda aka gace. Ibyangiritse ni byinshi ku mpande zombi kuko aho urugamba rwabereye hahindutse umuyonga”: ibi n’ibyatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tchad.

Idriss Deby byamufashe iminota igera muri 30 ari kugenzura ibyangijwe niy’imirwano mbere yo guhamagaza inama n’abasirikare bakuru barwanye mur’iyo mirwano yabereye mur’ako gace.

Aha Idriss Deby yatanze amabwiriza ku gisirikari cye ko bagomba kujya mu birindiro byabo haba mu mazi cyangwa ku butaka. Yagiz’ati :”Nibaza baciye mu mazi cyangwa ku butaka turaza gukoresha uburyo nkubwo bakoresheje tubasatire kugera mu bwihisho bwabo.”

Mu mibare yashyizwe ahagaragara nuko k’uruhande rwa Tchad habaruwe abasirikare 92 bapfuye n’abandi 47 bakomeretse, naho ku ruhande rwa Boko Haram bo babashije gutwara imirambo yabo yose yabarurirwaga mu binyacumi.

Ikibazo:
Ese mwe mubona uyu mutwe Boko Haram uteza akaduruvayo hirya no hino ushobora kuzavaho?
Biramutse bishoboka se mubona byazaca nko muzihe nzira?

Mudusubirize hasi muri comment. Murakoze

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>