Venezuela: Miriyoni 15 z’amadorari igihembo ku muntu wese washyikiriza leta zunz’ubumwe z’Amerika perezita wa Venezuela Nicolas Maduro.

Kuri uyu wa kane leta zunz’ubumwe z’Amerika zashinjije perezida wa Venezuela Nicolas Maduro hamwe na bamwe mu byegera bye kuba ari ibyihebe bicuruza ibiyobyabwenge.“Twifuza ko bafatwa bakiregura kubyo bashinjwa mu nkiko za leta zunz’ubumwe z’Amerika”: ibi n’ibyatangajwe na ministre w’ubucamanza Bill Barr mu kiganiro cyari kiri mu buryo bw’amashusho mu nama y’abanyamakuru. Abajijwe inyugu biteze muri iri tangazo ashyize hanze yasubije ati:”Tugomba gukora uko dushoboye kose tugakura muri iki gihugu abakimunze.” I washingtoni bahise bashyiraho akayabo ka miriyoni 15 z’amadorari kuri buri wese watanga amakuru yafasha mukugera kw’ifatwa ry’uyu mu perezida Maduro.Venezuela iri mu kaduruvayo guhera muri Gashyantare 2014 nyuma y’imyigaragabyo yo guhirika umukuru w’ik’igihugu, imyigaragabyo yashoye ik’igihugu mw’imeneka ry’amaraso menshi aho nyuma yaho hakurikiyeho ibihe by’inzara, ibura ry’imiti n’ihunga ku bwinshi ry’abaturage.
Muri 2018 nibwo Nicolas Maduro yatorewe kuyobora Venezuela nyuma yo kurwanywa bikomeye n’imitwe y’ayandi y’amashyaka itar’imushyigikiye, aho uwar’uhagarariye inama nkuru y’abadepite Juan Guaido yaje gutangaza ko ariwe perezida wagateganyo wa Venezuela, ibintu byashyigikiwe n’ibihugu biri hejuru ya 60, harimo Ubufaransa na leta zunz’ubumwe z’Amerika ibi byanatumye perezida Maduro acyeka ko ibi bihugu bishaka kumuhirika ku butegetsi aho byamushyize mu kato ndetse bikaba bigoye mur’iki gihugu kuboma umuriro ndetse nibyo kurya.Aha leta zunz’ubumwe z’amerika zagerageje kuniga guverinoma ya Maduro ziyishyiriraho ibihano mu bijyanye n’ubukungu. Icyari kigenderewe kuri Donald Trump byari ugusa naho yegezayo politiki ya gisocialiste iri mu bihugu biter’inkunga Venezula birimo Ubushinwa, uburusiya ndetse na Cuba.Ibi bihano byabaye nk’indi ntambwe itewe igana ku ntambara y’ubutita iri kuburwa hagati yibi bihugu bibiri.
“Guverinoma ya Donald Trump mu bikorwa byayo bisuzuguritse yadushinjije uruhererekane rw’ibinyoma bihimbano. MbivuZe gutya: utey’agahinda Donald Trump! ”: ibi Maduro yabitangarije kuri television y’igihugu.Ariko si ubwa mbere ibirego nkibi bigaragara hano muri Venezuela, kuko hashize umwaka, Hugo Carvajal, umugabo war’ukomeye muri guverinoma ya Chavez na Maduro afatiwe muri Espagne aho urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rw’abanyamerika(DEA) rwamusabye guverinoma ya Espagne.
Mu Gushingu 2015 abagabo babiri umwe muri bo wavugaga ko ari muramu w’umugore wa perezida wa Venezuela, Cilia Flores undi avuga ko ari mubyara we nabo bafatiwe muri Haiti nyuma yo kuvugana nuwagombaga kubinjiriza ibiro 800 bya Cocaine muri leta zunz’ubumwe z’Amerika babicishije muri Honduras. Uwo wagombaga kubazanira ibyo biyobyabwenge yari maneko wa DEA cya kigo cy’abany’Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Reka dutegereze turebe ibizava mur’ibi birego.Ikibazo:
Ese mubona perezida wa Venezuela Maduro azafatwa koko?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>