New York: Hagiye kubakwa mbwa mbere mu mateka I New York Inzu ndangamurage igaragaza umuco w’injyana ya Hip Hop.

Abenshi iyo basuye umugi wa New York, agace ka Bronx ntago ariko baba bifuza gutembereramo bwa mbere. Gusa nyuma y’iyubakwa ry’inzu ndangamurage ya Hip-Hop ibi bishobora kuzahinduka.

Iy’inzu ndangamurage biteganyijwe ko izamurikwa muri 2022. Nyuma y’imyaka 2 gusa, abaturage bo mu gace ka Bronx bazaba babona ibisikana ryaba mucyerarugendo benshi mu mihanda yaho berekeza kuri iy’inzu ndangamurage izitwa “Universal Hip Hop Museum.”iyi nyubako izubakwa ku butaka bunini mu gace ka Harlem River.

Iyubakwa ry’iy’inzu ndangamurage izaba ari nini cyane ryatewe inkunga n’ibigo bibiri bikomeye mw’ikoranabuhanga aribyo Google na Microsoft. Byumvikane ko iki gikorwa kizaba gikomeye cyane. Ikizaba kigenderewe n’ukwereka rubanda umuco rusange wa Hip Hop aho bizajya bicishwa mu bimenyetso, amashusho, amajwi n’ibindi. Hazaba harimo ibihangano n’amateka by’abahanzi ndetse n’amatsinda byamenyekanye cyane aha twavuga nka NWA, Eminem, Wu Tang, 50 Cent, Dj Kool n’abandi.

Iyi nzu izubakwa mu gace gakennye cyane muri New York kandi gafatwa na ba mukerarugendo nk’agace gafite umutekano mucye.

Ihitwamo ryo kubaka iyi nzu ndangamurage ntiryaje gutyo gusa, kuko kano gace ubusanzwe niko ndiri yiy’injyana ya Hip Hop na Rap. Iyi njyana yavukiye aha muri Bronx mu ntangiriro y’imyaka ya 1970 mu bihe abaturage baha batari bamerewe neza.

Universal Hip Hop Museum hazaba ari ahantu ha mbere kw’isi hazaba hamuritswe hagenewe kwerekana umuco wa Hip Hop n’amateka yayo. Hazajya hahora hakirwa aberekana ibikorwa bijyanye n’uy’umuco, umuziki, imbyino, ubugeni harimo n’amagraffitis n’ibindi byose bijyana na niy’injyana ndetse na Rap.

Amamurikagurisha ajyanye n’abaririmbyi bo hambere b’iyi njyana azajya ahoraho hamwe n’iyerekanwa ry’ibikoresho bakoreshaga hagamijwe kwerekana uburyo iyi njyana yagiye izamuka uko ibihe byagendaga bitambuka.

Mugihe ibikorwa byo kubaka iyi nyubako birimbanyije, abakunzi b’injyana ya Hip Hop na Rap reka tube twitegura twitonze urugendo rwo kuzajya I New York ubwo Universal Hip Hop Museum izaba imaze kubakwa tuzasobanurirwe neza iby’umuco wa Hip Hop na Rap.

Ikibazo:
Ese biterwa niki, kuki twe ntagikorwa ngo hubakwe inzu ndagamurage z’imbyino z’imiziki byacu gakondo muri Afrika?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>