French Montana: Inkuru mbi ku muraperi French Montana.

French Montana ubu asa naho atari mu bihe byiza nyuma yaho haru umugore uri kumushinja we n’umukozi we Mansour Bennouna kuba baramufashe ku ngufu.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Blast, avuga ko umugore wiyise izina rya Jane Doe yajyanye ikirego mu bucamanza aho arega uyu muraperi n’inzu ye itungany’imiziki Coke Boy Record ku bintu byabaye mu mwaka wa 2018.

Uyu mugore avuga ko yatumiwe nuy’umuraperi iwe nyuma yaho bari bahuriye munzu ya French Montana itunganya imiziki muri werurwe.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo kunywa ikirahure cye bari bamushyiriyemo ibintu byatumwe ata ubwenge, yemeza kandi akibuka ko yabonye abagabo benshi binjira banasohoka mu cyumba yari arimo, nyuma nibwo yaketse ko ashobora kuba yafashwe ku ngufu na Bennouna abifashijwemo na French Montana.

Amaze kugarura ubwenge ngo yumvise ububabare mu kiziba k’inda mu amaboko, umugongo ndetse no mu myanya ye y’ibanga. Nibwo yahise atangira kurira kuko yumvaga yaba yahawe ibiyobyabwenge akanafatwa ku ngufu. Aha ngo yihutiye kujya kwa muganga gukoresha ibizamini mu kurebwa neza niba atahohotewe, aho abaganga baje kumusangamo amasohoro. Uyu mugore atangaza ko ibyo bimenyetso yabishyikirije igipolisi.

Yongeraho ko ibi byatumye ahagarika burundu umwuga we wo kwerekana imideri akaba aregera indishyi z’akababaro aho anatangaza ko byamuteye ihungabana rikomeye.

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>