Tchad: Idriss Deby yiyemeje gusenya burundu Boko Haram muri Tchad.

Perezida wa Tchad Idriss Deby yatangaje kuri ik’icyumweru igabwa ry’igitero yise Colère de Bomo ku mutwe w’inyeshyamba zitwaje intwaro Boko Haram, igitero kigamije kwirukana burundu uyu mutwe muri Tchad.“Tugomba guhashya iterabwoba burundu ryibasira abaturage bacu cyane cyane abatuye muri Lac Tchad, bakabaho mu mahoro. ” ibi n’ibyavuzwe na Idriss Deby.Idriss Deby yatangaje ko ibintu byose biri ku murongo kandi ko biteguye bihagije kuba bagaba igitero. Yagiz’ati:”Tugiye kurangizanya na Boko Haram muri kano gace. Moral yacu iri hejuru cyane, imyiteguro yacu irarimbanyije. Hasigaye gutera ibirindiro bya Boko Haram tukayisenya.”Perezida Idriss Deby akanaba umugaba mukuru w’ingabo mu mwambaro we wa gisirikare n’ipeti rye rya jenerali yahisemo ko ari bujye imbere akagaba we ubwe iki gitero kuri Boko Haram.
“Tugiye mu ntambara na Boko Haram. Haraza kugira abahasiga ubuzima ndetse haraza kubonekamo n’inkomere. Gusa nicyo kiguzi tugomba gutanga kugira ngo tugire umutekano ” ibi nibyo Idriss Deby yavuze kur’uyu wa gatanu aho yar’ari mu birindiro bye bishya bya gisirikare mu gace ka Province du lac. ”Twizeye ahazaza hacu, niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose tukirukana ir’istinda rya Boko Haram” uy’umukuru w’igihugu yongereyeho ibi avuha ko bimuvuye ku mutima kandi ko iki gikorwa gishyigikiwe n’abanya Tchad.Igabwa r’iki gitero rije nyuma y’ikindi gitero cyari cyagabwe n’umutwe wa Boko Haram kuwa mbere mu cyumweru gishize, igitero cyagabwe ku birindiro bya Tchad biri mu gace ka Boma aha muri Province du Lac ahaguye abasirikare ba Tchad babarirwa muri 98 n’inkomere 47.Reka dutegereze umusaruro uzava muri iki gitero leta ya Tchad igiye kugaba kur’izi yeshyamba.Ikibazo:
-Mubona Idriss Deby bishoboka ko yatsimbura uyu mutwe muri kano gace, cyane cyane ko no mu gitero cyabanje bisa naho Boko Haram yari yashegeshe bikomeye iz’ingabo z’igisirikari cya Tchad?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>