USA: Umujyanama wa perezida Donald Trump yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuzasiga gihitanye abari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 200 muri Amerika.

Dr. Anthony Fauci, director of the National Institute of Allergy and Infectious Diseases, adjusts the microphone to speak during a news conference on the coronavirus with President Donald Trump in the Rose Garden at the White House, Friday, March 13, 2020, in Washington. (AP Photo/Evan Vucci)

Inzobere mu ndwara zandura w’umunyamerika akaba n’umujyanama wa Donald Trump ku cyorezo cya Coronavirus, yatangaje kuri uyu wa 29 Werurwe ko hashobora kuzaboneka imfu ziri hagati y’ibohumbi 100 n’ibihumbi 200 muri leta zunz’ubumwe z’Amerika zitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

« Duhereye kubyo tubona ubu, navuga hagati y’imfu ibihumbi 100 n’ibihumbi 200.000« ibi n’ibyavuzwe na Dr Anthony Fauci kuri televiziyo mpuzanahanga ya CNN ku bijyanye n’imibaye y’imfu zishobora kuzaboneka. Yonjyereyeho ko iki cyorezo gishobora kuzibasira ababarirwa mu ma miriyoni.

Uyu muyobozi w’ikigo k’igihugu cy’indwara z’ibyorezo zandura yongereyeho ko ibi ari ibyo kwitonderwa kuko iyi mibare yasuzumwe hagendewe ku bintu byinshi.

« Aha turareba mu gihe ibintu byagenda neza n’igihe byaba ari bibi cyane. Muri rusange ukuri kuri hagati aho« : ibi nibyo yakomeje atangaza.

Aha twababwira ko umubare w’abari kwitaba Imana hano muri leta zunz’ubumwe z’Amerika umaze kwikuba kabiri muri ino minsi ine ishize.

Amakuru ava muri kaminuza ya Johns Hopkins aho imibare yakozwe hagendewe ku bantu 125.000 banduye Covid-19 yagaragaje ko leta zunz’ubumwe z’Amerika aricyo gihugu gifite abantu benshi banduye. Aho hamaze gupfa abasaga 2.191, uyu mubare umaze kwikuba hafi kabiri kuva mu minsi ine ishize.

Ibigereranyo biva muri kaminuza ya Washington iri rikaba ari ishuri ry’ubuvuzi bivuga ko guhera mukwa kane kugera mukwa gatandatu hagendewe ku mibare iriho ubu n’uburyo iki cyorezo kiri gukwirakwira muri leta zunz’ubumwe z’Amerika, hashobora kuzaba habarurwa imfu z’abantu 80.000.

Ikibazo :
-Ese izamuka y’abantu bari kwandura Coronavirus muri leta zunz’ubumwe z’Amerika mwe murabona riri guterwa niki ?

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>