Uganda: Umupasiteri w’umugande afunze azira guhakana Coronavirus

Umupasiteri w’umugande yarafashwe ajyanywa gufungwa by’agateganyo kur’uyu wa mbere aho ashinjwa guhakana ko nta Coronavirus yigeze igera muri Afrika. Ibi bikaba byatangajwe n’igipolisi cyo muri Uganda.

Uyu Augustine Yiga akaba ashinjwa n’ubushinjacyaha kuba yaremeje ko nta Coronavirus iri muri Uganda ndetse no muri Afrika. Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa gatanu ushize imbere y’abakristu be mu materaniro yabereye mu rusengero rwe. Iki gikorwa kikaba cyaranacaga kuri amwe mu televiziyo yijyenga aha muri Uganda.

« Pasiteri Augustine Yiga w’itorero (Revival Church Kawaala) yafashwe ajyanwa gufungwa azira kwigisha inyigisho zishobora kuba imbarutso y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. » Ibi bikaba byatangajwe mu binyamakuru n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Patrick Onyango.

« Gutangaza ko Covid-19 ntayiri muri Afrika na Uganda n’uguca intege imbaraga guverinoma iri gushyira mu kurwanya iki cyorezo bikaba ari no gushyira abaturage mu kaga gakomeye ko kuba bakandura iki cyorezo bitewe nuko ntawakirinda « : umuvugizi wa police ya Uganda akaba yakomeje atangaz’ibi.

Tubibutse ko uyu mushumba afite televiziyo ye yigenga kandi yemeza ko yifitemo n’impano y’ubuhanuzi gusa ibi ntibimubuza ko icyaha kiramutse kimuhamye ashobora kuzafungwa imyaka 7. Ibyo yarezwe byose yabihakanye mu ruhame azongera kwitaba urukiko kw’itariki 6 Mata muri uyu mwaka.

Uganda kur’ubu iri kubarura abantu 33 banduye Covid-19.

Amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu benshi ubu barahafunze mu gihe kingana n’ukwezi kumwe ndetse n’ibinyabiziga bitwara abagenzi rusange nabyo byarahagaritswe mur’iki gihugu, aho kubafite amamodoka yabo bwite nta modoka yemerewe gutwara abantu barenze 3, ku batwara za moto umuntu umwe niwe wemererwe kuyigendaho.

Ikibazo :
-Muri ibi bihe mwe mubona abashumba bamwe na bamwe batarengera mu kubeshya abo bayobora ?!

Reka dutegereze turebe ba bashumba bavuga ko bafite amavuta niba har’uzatinyuka kurambura ibiganza k’umurwayi wa Coronavirus.

Share This Post
0 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>