Tawhid niyo mpamvu izatuma mweneAdamu arokoka n'umuriro, ni nayo mpamvu izamukiza ibyago na fitna.

TAWHID niwo musingi ukomeye Nyagasani yaremeye Amajini n'abantu.

Kuberako ntayindi mpamvu Nyagasani yaremeye Amajini n'abantu uretse kumugaragira wenyine. Nyagasani (subhanahu wa taala)

yaravuze ati:

{وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُون}

Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire. adhaariyat 56))

 

TAWHID n'ijambo rihambaye. Nyagasani Allah (subhanahu wa taal) yagaragaje neza mu gitabo cye, ndetse n'intumwa y'Imana ﷺ

yarisobanuye neza mu mvugo ze ntagatifu.

TAWHID n'ijambo rishobora kubuza umuntu kurokoka hano ku isi n'ejo ku munsi w'imperuka, keretse abanje kuryuzuza neza aha

Nyagasani icyubahiro cy'ubumana bwe wenyine atamubangikikanyije n'ikindi icyo aricyo cyose.

Intumwa y'Imana ﷺ Yavuze iti :

من مات وهو يعلم أن لا إله إلا الله دخل الجنة] رواه مسلم]

(Uzapfa azi neza yuko ntayindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Nyagasani Allah wenyine azinjira mu ijuru). Yakiriwe na Muslim

 

AGACIRO KA TAWHID

 

TAWHID n'ijambo ryingirakamaro cyane, kubera ko Nyagasani Allah (subhanahu wa taala) yarabihamije ndetse n'abamalayika

batagatifu barabihamya n'abeneAdamu bejejwe n'abantu bahawe Ubumenyi.

Nyagasani Allah (subhanahu wa taala) yavuze ati :


شَهِدَ ٱللَّهُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَأُوْلُواْ ٱلۡعِلۡمِ)) قَآئِمَۢا بِٱلۡقِسۡطِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ ))

Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; We

ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. imran 18.

Bimwe mubigaragaza agaciro ka TAWHID nuko intumwa y'Imana ﷺ ariryo jambo yatangiranye umuhamagaro we kugeza asoje

ubuzima bwe hano ku isi, yewe n'izindi ntumwa zose niryo jambo bahamagariraga abantu babo.

Kandi tubisanga mu mateka y'intumwa y'Imana ﷺ iyo yoherezaga abasangirangendo kujya gukora ivugabutumwa mu bice

batandukanye yabagiraga inama yuko bagomba guhamagarira abantu TAWHID mbere y'ibindi byose (kutabangikanya Nyagasani).

Ibindi bigaragaza agaciro ka TAWHID n'uko uzashikama neza kuri tawhid azababarirwa ibyahe bye akazanarindwa kuba mu muriro.

Wawundi ushikamye kuri TAWHID aba hafi cyane na Nyagasani Allah, kandi akagira umutuzo wuzuye n'umuyoboro hano ku isi n'ejo ku

munsi w'imperuka.

Nyagasani (subhanahu wa taala) yaravuze ati :

ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَمۡ يَلۡبِسُوٓاْ إِيمَٰنَهُم بِظُلۡمٍ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلۡأَمۡنُ وَهُم مُّهۡتَدُونَ ٨٢

Ba bandi bemeye ntibavange ukwemera kwabo no kubangikanya Allah, abo bafite ituze kandi ni na bo bayobotse (inzira y’ukuri). [Al

anaam 82.]

Ku bw'uyu murongo wa Qur'an biragaragara ko umuntu wese uzashikama neza agahagarara na Tawhidi azagira amahoro

ntazahungabana hano ku isi kuberako azaba azi neza ko ikizamugeraho cyose kizaba ari Qadari(igeno) rya Nyagasani (subhanahu wa

taala) kandi yizerako azagira amahoro ejo ku munsi w'imperuka.

Hatabayeho kwibagirwa ko igihe cyose umwemeramana uzashikama neza kuri tawhid nta makuba, ibyago na fitna bizamugeraho ejo

ku munsi w'imperuka.
I

ntumwa y'Imana ﷺ yavuze ati :

من شهد أن لا إله إلا الله وأن محمداً عبده ورسوله، وأن عيسى عبد الله ورسوله، وكلمته ألقاها إلى مريم وروح منه، والجنة حق، والنار حق؛ أدخله الله الجنة على ما كان من العمل رواه البخاري ومسلم

[Uzahamya yuko ntayindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah wawundi utabangikanywa, na Muhammad akaba Intumwa ya

Nyagasani, n'intumwa Issa (Yesu) akaba ari Umugaragu w'Imana n'intumwa ye akaba ari ijambo rye yashyize kuri Mariam (Mariya) na

roho iturutse kuri we, akemerako n'ijuru ari ukuri n'umuriro ukaba ukuri, Nyagasani azamwinjiza mw'ijuru ku bw'ibikorwa.]

Nibyiza yuko nabaha ingero zabarokowe n'ibyago na fitna.

Duhereye ku ntumwa zarokowe mu byago na fitna.

Intumwa Ibrahimu (Aburahamu) igihe abantu be bashakaga kumutwika mu muriro, Nyagasani Allah yaramurokoye aho yabwiye umuriro ati: "Yewe Muriro ba ubukonje bw'amahoro kuri Ibrahimu" bihita biba nkuko Nyagasani (subhanahu wa taala) yabishatse.

Iyindi ntumwa ni Lut (Loti) cyagihe Nyagasani yorekaga abantu be akamurokora we n'abemeramana bamukurikiye.
Ingero zabagiye barokorwa mu byago na fitna ni nyinshi cyane ntabwo twazirondora zose.

 

IBICE BIGIZE TAWHID

Tawhid igabanyijemo ibice bitatu (3)

1)- Tawhidu- Arrububiyah

Iyi ni Tawhidi y'ibikorwa bya Nyagasani (subhanahu wa taala)

Ni ukutabangikanyisha Imana mu kurema kwayo no kuyobora ibiremwa bye. Ntanuwo ariwe wese bafatanyije muri uwo murimo.

Nyagasani yavuze ati:


ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡفُلۡكَ لِتَجۡرِيَ فِي ٱلۡبَحۡرِ بِأَمۡرِهِۦۖ وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلۡأَنۡهَٰرَ

 

[Allah ni We waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro;

yanabashyiriyeho amato (ngo bibagirire akamaro), kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi

(kugira ngo ibagirire akamaro]. [ibrahim: 32]

 

2)- Tawhidul- Uluuhiya

Nayo ni Tawhidi yo kutabangikanya Imana muri Ibada n'amasengesho.

Ibi bisobanuyeko Nyagasani ariwe wenyine ukwiye kugaragirwa ntagomba kubangikanywa n'icyo aricyo cyose (subhanahu wa taala)


إِيَّاكَ نَعۡبُدُ وَإِيَّاكَ نَسۡتَعِينُ

[Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza]

 

3)- Tawhidul- Asmaai wa Swifaat.

Iyi ni Tawhidi yo guharira Nyagasani ibisingizo bye n'amazina ye.

Icyo bisobanuye nuko Nyagasani Allah ntakintu nakimwe wamusanisha nacyo mu bisingizo n'amazina ye, kubera ko ntacyo

wamugereranya nacyo.

Nyagasani Allah (subhanahu wa taala) aratubwira ati:


قُلۡ هُوَ ٱللَّهُ أَحَدٌ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,”


ٱللَّهُ ٱلصَّمَدُ

Allah, Uwishingikirizwa,

لَمۡ يَلِدۡ وَلَمۡ يُولَدۡ

Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe,

وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ كُفُوًا أَحَدُۢ

Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo.

Ibi bice bitatu (3) byose bya Tawhidi ningombwa ko buri Muislam abimenya ,akanabikoresha mu buzima bwe, kuberako biri mu

nyungu z'umuislam, n'igihe cyose mweneAdamu azagendera kure bino bice bitatu bya Tawhidi ntakabuza azaba yiroshye mu bibazo

hano ku isi n'ejo ku munsi w'imperuka, kuberako Nyagasani adashobora kubabarira wawundi wese Uzapfa ari mu ibangikanyamana

(shirki) mugihe atarakora tawba.

Nyagasani Allah (subhanahu wa taala) aravuga ati:


إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُۚ وَمَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلَۢا بَعِيدًا

[Mu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije.]  [An-Nisaa: 116]

IBINTU BYANGIZA TAWHID

Bimwe mu bintu bisaba abaislam kwitandukanya nabyo bitazabashyira mu kaaga n'amakuba hano ku isi n'ejo ku munsi w'imperuka.

1)- ibangikanyamana uko ryaba rimeze kose.

Kuberako ibangikanyamana (shirki) nini ikuraho imyemere (IMANI) ya Tawhidi.

Kandi ibangikanyamana (shirki) ntoya igabanya umwimerere wa Tawhidi.

N'urugero rw'ibangikanyamana (shirki) ni ugusaba umuntu icyo adashoboye uretse Nyagasani Allah wenyine.

A. Shirki nini dukunze kubona muri ibi bihe turimo ni ugukora umutambagiro ku marimbi (tuyazenguruka) dusaba.

B. Kujya mu bapfumu n'abarozi, twiringira ibyo bavuga byose byihishe ko ari ukuri, kandi mubyukuri ntawamenya ibyihishe mu

mabanga ya Allah uretse Nyagasani wenyine,

Ntanuwashobora kuzanira umuntu ingorane no gukumira ibyiza bye uretse Nyagasani Allah wenyine.

Nyagasani aragira ati:

وَإِن يَمۡسَسۡكَ ٱللَّهُ بِضُرّٖ فَلَا كَاشِفَ لَهُۥٓ إِلَّا هُوَۖ وَإِن يَمۡسَسۡكَ بِخَيۡرٖ فَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari We. Aramutse anaguhaye icyiza (ntawakikuvutsa) kuko ari Ushobora byose. Al-Anaam 17

Kubwibyo rero tumenye yuko uzana ibyiza n'ingorane ari Nyagasani Allah wenyine. Kubera iyo mpamvu biradusaba gutinya Nyagasani

ukuri ko kumutinya.

C. Ubundi bwoko bw'ibangikanyamana (shirki) ni ugusaba iduwa usaba umuntu icyo adafitiye ububasha uretse Nyagasani Allah

wenyine ngo gukuraho uburwayi, mugihe tuzi neza ko ubusabe (duaa) ari Ibada. Kubwibyo rero iyo duaa (ubusabe) ntawundi

bukorerwa utari Allah.

D. Ubundi bwoko bw'ibangikanyamana (shirki) nini ni ibangikanyamana mu migambi (niya) n'ibyo tugamije gukora.

Aha ni igihe umuntu akora ibada agambiriye ko abantu bamubona cyangwa se ngo abantu bamwumve bamurate mubyo akora.

Nyagasani aravuga ati:


مَن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا نُوَفِّ إِلَيۡهِمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فِيهَا وَهُمۡ فِيهَا لَا يُبۡخَسُونَ

[Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho.

[huud :15]


أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَيۡسَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا ٱلنَّارُۖ وَحَبِطَ مَا صَنَعُواْ فِيهَا وَبَٰطِلٞ مَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

[Abo ni ba bandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) nta cyo byabamariye,

ndetse n’ibyo bakoraga byabaye imfabusa.]  [Huud: 16]

E. Ubundi bwoko bw'ibangikanyamana (shirki)

Ni ukumvira abayobozi b'Idini binyuranye n'umuyoboro w'ukuri w'ubuislam mu kuzirura ibyaziririjwe na Nyagasani (subhanahu wa

taala)

ٱتَّخَذُوٓاْ أَحۡبَارَهُمۡ وَرُهۡبَٰنَهُمۡ أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَٱلۡمَسِيحَ ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَمَآ أُمِرُوٓاْ إِلَّا لِيَعۡبُدُوٓاْ إِلَٰهٗا وَٰحِدٗاۖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ سُبۡحَٰنَهُۥ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

[Bafashe abamenyi babo n’abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babagira ibigirwamana babasimbuza

Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse

Yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo.]  [Tawba: 31]

Intumwa y'Imana ﷺ yasobanuriye Adiy bin Hatiim ( ibada yanyu kuribo ni ukwigomeka kwa Nyagasani Allah subhanahu wa taala mu

zirura ibyaziririjwe na Nyagasani Allah.


KWA FAIDA ZAIDI SIKILA MADA HII NA SHEIKH SHADDAD