Imyemerere y'ubuislam kuri Issa (Yesu) amahoro abe kuri we:

1. Ni ukwizera yuko ari umwe mu ntumwa z'Imana, akaba no mu ntumwa zo mu rwego rwo hejuru, arizo:
Muhammad, na Abraham, na Nowa (Nuhuh), na Musa, na Issa (Yesu) amahoro n'impuhwe bibe kuri bo.
Imana yabavuze mu ijambo rye :


وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِنَ ٱلنَّبِيِّ‍ۧنَ مِيثَٰقَهُمۡ وَمِنكَ وَمِن نُّوحٖ وَإِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ وَعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَۖ وَأَخَذۡنَا مِنۡهُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا

 

(Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane.

2- kwizerako Issa (yesu) amahoro n'imigisha bibe kuri we, ko ari mweneAdamu nkabandi, gusa Nyagasani yamuhaye icyubahiro akanamutuma ku muryango wab'isiraheri, anacisha ibitangaza mu maboko ye, nta gisingizo cy'ubumana afite, nkuko Nyagasani yabivuze:

 

إِنۡ هُوَ إِلَّا عَبۡدٌ أَنۡعَمۡنَا عَلَيۡهِ وَجَعَلۡنَٰهُ مَثَلٗا لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ

 

(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli.

Nkuko na Yesu mwene Mariya Imana imuhe amahoro n'imigisha atigeze ategeka abantu ngo we na Nyina babangikanye n'Imana, ariko mubyukuri yababwiye ibyo yategetswe na Nyagasani

 

مَا قُلۡتُ لَهُمۡ إِلَّا مَآ أَمَرۡتَنِي بِهِۦٓ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبَّكُمۡۚ وَكُنتُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا مَّا دُمۡتُ فِيهِمۡۖ فَلَمَّا تَوَفَّيۡتَنِي كُنتَ أَنتَ ٱلرَّقِيبَ عَلَيۡهِمۡۚ وَأَنتَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ

 

“Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) ‘Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni Wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi Wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu.”

Umuislam yizerako Yesu mwene Maiya amahoro n'imigisha bibe kuri we numwe mu ntumwa zikomeye za Nyagasani ariko ntabwo ari umwana w'Imana, ntabwo yapfuye nta nubwo yabambwe ku musaraba.

3- Kandi Umuislam yemerako yuko Nyina wa Yesu Mariya ari umugore mwiza, umunyakuri, ugaragira Nyagasi we, yariyubashye ararindwa na Nyagasani we, yatwaye Inda ya Yesu Imana imuhe amahoro n'imigisha nta Mugabo, ahubwo ku bw'ubibasha bwa Nyagasani Nyirubutungane, amurema ku bw'igitangaza gihoraho, nkuko yaremye na Adamu, nta Mugabo cyangwa Umugore, nkuko Nyagasani yabivuze:

 

إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

 

Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho!

4- ni ukwizera yuko nta tandukaniro riri hagati ye na Muhammad amahoro n'imigisha bibe kuri we, kandi yahanuye ukuza kw'intumwa yacu Muhammad imana imuhe amahoro n'imigisha.
nkuko Nyagasani Nyirubutungane yabivuze:

 

وَإِذۡ قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ إِنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُم مُّصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيَّ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَمُبَشِّرَۢا بِرَسُولٖ يَأۡتِي مِنۢ بَعۡدِي ٱسۡمُهُۥٓ أَحۡمَدُۖ فَلَمَّا جَآءَهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ قَالُواْ هَٰذَا سِحۡرٞ مُّبِينٞ

 

Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!”

5- kwizera ibitangaza byose Nyagasani yanyujije mu maboko y'intumwa Issa (yesu) , ngo kuvura umurwayi w'ibibembe, impumyi, kuzura abapfuye, no kubwira abantu ibiribwa bariye nibyo babitse mu ngo zabo. Kandi byose ari kububasha bwa Nyagasani Nyirubutungane, kandi Allah yabikoze Kugirango bibe ubuhamya bugaragara bwerekana ukuri ku ubw'ubutumwa n'ubuhanuzi bwe.
Nkuko Nyagasani Nyirubutungane yabivuze:

 

وَرَسُولًا إِلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَنِّي قَدۡ جِئۡتُكُم بِ‍َٔايَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ أَنِّيٓ أَخۡلُقُ لَكُم مِّنَ ٱلطِّينِ كَهَيۡ‍َٔةِ ٱلطَّيۡرِ فَأَنفُخُ فِيهِ فَيَكُونُ طَيۡرَۢا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُبۡرِئُ ٱلۡأَكۡمَهَ وَٱلۡأَبۡرَصَ وَأُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُنَبِّئُكُم بِمَا تَأۡكُلُونَ وَمَا تَدَّخِرُونَ فِي بُيُوتِكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

 

*Azanaba Intumwa kuri bene Isiraheli (ababwire) ati “Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu ibumba ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, nzure abapfuye mbishobojwe na Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitse mu ngo zanyu.” Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera.*8

6- ukwemera kw'Umugaragu ntikuzura keretse yemeye ko Issa Yesu ari Umugaragu w'Imana n'intumwa ye, kandi yesu ubwe akaba ari kure n'ibisingizo ahabwa n'abayahudi bidakwiye Nyagasani ubwe yamurinze.
Nkuko natwe tugendera kure imyemerere y'abakristo bayobye mu gusobanukirwa ukuri kwa Yesu kugeza ubwo bamugize we na Nyina kuba ari Imana hamwe na Nyagasani, bamwe muribo bavuga yuko Yesu ari umwana w'Imana, n'abandi bati yesu ari muri butatu bw'imana. Nyagasani ari kure cyane nizo nenge bamwambika.

7- kwizera yuko yesu atapfuye atigeze anabambwa ku musaraba, ahubwo Nyagasani yaramuzamuye mu ijuru igihe abayahudi bashakaga kumwica, Imana iha ishusho rye undi muntu aba ariwe babama baramwica, bibwirako ari Yesu mwene Mariya Imana imuhe amahoro n'imigisha.
Nkuko byavuzwe na Nyagasani:


وَقَوۡلِهِمۡ إِنَّا قَتَلۡنَا ٱلۡمَسِيحَ عِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ رَسُولَ ٱللَّهِ وَمَا قَتَلُوهُ وَمَا صَلَبُوهُ وَلَٰكِن شُبِّهَ لَهُمۡۚ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُۚ مَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍ إِلَّا ٱتِّبَاعَ ٱلظَّنِّۚ وَمَا قَتَلُوهُ يَقِينَۢا

 

No ku bw’imvugo yabo igira iti “Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah.” Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri ba bandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa na we). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe.

Mubyukuri Allah yaramurinze anamuzamura iwe mu ijuru,
Kandi azagaruka ku isi mu bihe byanyuma, kandi azategekesha amategeko y'intumwa Muhammad Imana imuhe amahoro n'imigisha.
Hanyuma azapfa ashingurwe mu itaka azanazurwa avuye mu itaka nkuko nabandi bose bazazurwa, ku bw'imvugo ya Nyagasani:

 

۞مِنۡهَا خَلَقۡنَٰكُمۡ وَفِيهَا نُعِيدُكُمۡ وَمِنۡهَا نُخۡرِجُكُمۡ تَارَةً أُخۡرَىٰ

 

Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni na cyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni na cyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa).