UBUISLAM N'IKI ?

Ubuislam n'idini yasoje yaje n'intumwa Muhammad SAW, kandi ubuislam bwaje kuzuza isezerano namategeko yose yahise.

Ubuislam n'idini y'intumwa n'abahanuzi bose, uhereye kuri Adam kugeza kuri Muhammad Imana ibahe amahoro n'imigisha.

Ubuislam ni ukwibombarika no kwicisha bugufi kuri Nyagasani Allah, no kumugaragira we wenyine nyirimbaraga, uri mw'ijuru.

IMANA NI NDE ?

Imana cyangwa ALLAH niwe Nyagasani umwe waremye buri kintu, ni nawe utwara buri kimwe cyose mu isi no mw'ijuru, N'Imana imwe yishoboye Nyirimbaraga nti yabyaye ntanubwo yabyawe , nta nakimwe wamugereranya nacyo, ntabwo agaragara ku maso kubera ubuhambare n'ubutagatifu bwe.

Nyagasani muri Qur'an ntagatifu suura ya 112 umurongo 1-4 aragira ati:


قُلۡ هُوَ ٱللَّهُ أَحَدٌ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,”

ٱللَّهُ ٱلصَّمَدُ

Allah, Uwishingikirizwa,

لَمۡ يَلِدۡ وَلَمۡ يُولَدۡ

Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe,

وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ كُفُوًا أَحَدُۢ

Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo.

 

UBUISLAM BWIGISHA IKI ?

Ubuislam bwigisha kugaragira Imana imwe rukumbi, no kudasenga ibishushanyo nibindi nkibyo, ubuislam bwigisha imico myiza no kubanira neza abaturanyi, kugirira ineza ababyeyi babiri, no kugirira ineza abantu bose ndetse nabo mudahuje ukwemera, byagaragaye muri Qur'an ntagatifu aho Imana ivuga iti :


لَّا يَنۡهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ لَمۡ يُقَٰتِلُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَلَمۡ يُخۡرِجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ أَن تَبَرُّوهُمۡ وَتُقۡسِطُوٓاْ إِلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُقۡسِطِينَ

Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah akunda abatabera. 60:8

YESU NI NDE KU BAISLAM ?

Yesu cyangwa Intumwa Issa ni mweneAdamu nkabandi akaba Intumwa y'Imana, ntabwo ari Imana ntanubwo ari Umwana w'Imana, kuvuka kwe atagira Se cyari igitangaza mu bitangaza bya Nyagasani, yuko yesu ari nka (Adamu) waremwe akabaho nta se agira cyangwa nyina.

 

إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

 

Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho! 3:59

Kandi intumwa Issa cyangwa Yesu nk'abandi bahanuzi bahawe ibitangaza byo kuzura imirambo no kuvura abarwayi bitari kububasha bwabo ahubwo kubushake n'ububasha bw'imana, kandi ku munsi w'imperuka azihakana abamusenga bose, twebwe abaislam twizerako Yesu atapfuye ngo anabambwe ku musaraba, ahubwo yazamuwe mu ijuru kwa Nyagasani, akazagaruku ku mpera z'isi hanyuma akazapfa nk'ibindi biremwa byose.


وَقَوۡلِهِمۡ إِنَّا قَتَلۡنَا ٱلۡمَسِيحَ عِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ رَسُولَ ٱللَّهِ وَمَا قَتَلُوهُ وَمَا صَلَبُوهُ وَلَٰكِن شُبِّهَ لَهُمۡۚ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُۚ مَا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٍ إِلَّا ٱتِّبَاعَ ٱلظَّنِّۚ وَمَا قَتَلُوهُ يَقِينَۢا

*No ku bw’imvugo yabo igira iti “Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah.” Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri ba bandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa na we). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe.*3:157


بَل رَّفَعَهُ ٱللَّهُ إِلَيۡهِۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَزِيزًا حَكِيمٗا

Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.