Ikibazo cy'umugore n'ikibazo cyahangayikishije abantu benshi b'ibihe byahise, na n'ubu bikaba bigihangayikishije benshi.

Idini n'imico gakondo itandukanye byaganiriye cyane ku mibereho y'umigore mu muryango.

Abamenyi n'abashakashatsi batandukanye bagerageje kuganira ku rwego rw'umugore mu muryango.

Ariko buri rwego rugerageza kuvuga ku Mugore rushingiye kubintu bituma bagera ku ntego zabo bagamije.

Muri iyi ngingo turi bugaragaze urwego rw'umugore mu miryango itandukanye, turi burebe imibereho y'umugore mbere y'uko

Ubuislam buza, n'imibereho y'umugore mu buislam, n'imibereho ye mu bihugu by'iburengerazuba bw'isi (America n'uburayi)

 

UBUZIMA BW'UMUGORE MBERE Y'UBUISLAM.

Muri icyo gihe cy'ubujiji umugore yagaragaraga nk'igicuruzwa kidafite agaciro, buri muntu akaba afite ubushobozi bwo gutunga iyo

mari igihe cyose abishakiye.

Abagobo bari bemerewe kurongora abagore umubare bashaka, no kubirukana nta Divorce ibayeho,

Umugore ntacyo yari yemerewe gutunga, nta n'burenganzira bwo kuzungura, yashoboraga gushakwa n'umugabo urenze umwe,

umugore nta cyubahiro yari afite mu muryango mu gihe cya Jahiliya(ubujiji), ahubwo yagaragaraga nk'umuntu uzana igisebo mu

muryango, byageze aho bamwe mu bagabo bahambaga abana babo b'abakobwa ari bazima igihe bavutse,

batinya kuzana igisebo mu muryango wabo.

Nyagasani Allah (subhanahu wa taala) aratubwira ubuzima bw'umugore icyo gihe agira ati:

 

وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِٱلۡأُنثَىٰ ظَلَّ وَجۡهُهُۥ مُسۡوَدّٗا وَهُوَ كَظِيمٞ

 

N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi. [Nahli 58]

 

يَتَوَٰرَىٰ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ مِن سُوٓءِ مَا بُشِّرَ بِهِۦٓۚ أَيُمۡسِكُهُۥ عَلَىٰ هُونٍ أَمۡ يَدُسُّهُۥ فِي ٱلتُّرَابِۗ أَلَا سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ

 

Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) “Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari

muzima)?” Mbega ukuntu ibyemezo byabo ari bibi! nahli 59

Uko niko kuri kw'ubuzima bw'umugore mbere yuko haza idini ya Islam, ninako byari bimeze mu bihugu byose ibyabarabu ni ibitari

ibyabarabu.

 

UBUZIMA BW'UMUGORE MU BUISLAM.

Nyuma yuko umugore abayeho igihe kirekire cyane ahuguzwa, atabona ukuri kwe n'uburenganzira bwe, Nyagasani Allah (subhanahu

wa taala) yohereje intumwa kuza kubohora umugore iyo ngoyi yo kwimwa ukuri kwe no gusuzugurwa byamukorerwaga mu

muryango w'abantu yabarizwagamo.

Idini ya Islam iha umugore icyubahiro n'agaciro, ikanamuha ukuri kwe kwose agomba guhabwa muri Société.

Bimwe muribyo ni :

-Umugore kimwe n'umugabo bose barareshya mu kubahiriza amategeko y'idini.

Nyagasani Allah subhanahu wa taala aragira ati :

 

مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَنُحۡيِيَنَّهُۥ حَيَوٰةٗ طَيِّبَةٗۖ وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

 

Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima

bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga. nahli 97

Nyagasani Allah subhanahu wa taala hari aho yagiye azamura umugabo mu nzego bitewe n'inshingano zikomeye Umugabo afite zo

kurinda urugo no kureba abo ashinze.

-Umugore agomba kuzungura : Nyagasani Allah subhanahu wa taala yavuze ati:


لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ مِمَّا قَلَّ مِنۡهُ أَوۡ كَثُرَۚ نَصِيبٗا مَّفۡرُوضٗا

 

[Abagabo bafite umugabane (wo kuzungura) mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane

mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi. Uwo ni umugabane wagenwe (na Allah).] Al Nisaa: 7

Mu buislam Umugore afite uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bazashakana, ntibyemewe ko yarongorwa atabanje kubyemera,

nitandukanye nuko byari bimeze mu igihe cy'ubujiji, aho umugore yari ameze nk'igicuruzwa cyangwa igikoresho cyo kwinezerezaho,

buri muntu akagifata bitamuhenze kugirango yinezeze gusa.

Mu buislam Umugore afite uburenganzira bwo kwibohora ku mugabo w'umwangizi, amategeko ya kislam yahaye umugore

uburenganzira bwo gutana(italaka) n'umugabo urangwa n'imico mibi, wima umugore ukuri kwe.

Ibi ni bimwe mu bintu byangombwa Umugore yahawe n'idini ya Islam, ubu ninabwo buzima nyakuri bw'umugore muri Islam, ubuislam

bwagaruriye umugore icyubahiro n'agaciro ke mu muryango, kandi ubuislam buzi neza uruhare rukomeye umugore afite mu kubaka

urubyaro rwejo hazaza, no kurera abayobozi bo guhagararira idini ya kislam.

Intumwa ﷺ yaravuze igra urwego rw'umugore, ni uko ari Umufasha w'umugabo ntabwo ari Umugaragu cyangwa Umukozi nkuko

babivuga ko UBUISLAM bwagize abagore abacakara bimwe ukuri n'uburenganzira bwabo.