Ubutumwa bw'Intumwa zose z'Imana n'abahanuzi buremeranywa yuko ntayindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Imana imwe rukumbi

ntacyo abangikanywa nacyo, no guhakana byabindi byose bisengwa bitari Nyagasani. Uku ninako ukuri n'ubusobanuro bwa

LAA ILAHA ILLA ALLAH MUHAMMADAN RASULULLAH

iri ninaryo jambo umuntu yinjirana mu idini ya Nyagasani Allah.

1. SHAHADA EBYIRI

- Ubusobanuro bwa Shahada ebyiri

ASHHADU ANLAA ILAAHA ILLA LLAH WA ASHHADU ANNA MUHAMADAN RASULULLAH

Kubera iki laa ilaaha illa llah?

Ni uko ariryo jambo ryambere ry'itegeko ku Muislam, kebera iyo mpamvu ushaka wese kwinjira mu buislam n'itegeko kuri we yemere

rino jambo mu mutima we anarivuge ku rurimi rwe,

- kuberako uzavuga rino jambo arikuye ku mutima we ashaka kwishimirwa na Nyagasani Allah, bizaba impamvu ye yo kurokoka

n'umuriro. Nkuko byavuzwe n'intumwa y'Imana :

 

فإن الله حرم على النار من قال لا إله إلا الله يبتغي بذلك وجه الله] البخاري 415]

 

[Mubyukuri Nyagasani yagize umuriro ikizira kuri wawundi uzavuga Laa ilaha illa llah ashaka gushimirwa na Nyagasani ] [yakiriwe na

Al Bukhary415]

-Kandi n'uzashobora gupfa yizera rino jambo, uwo azaba ari mu bantu bo mu ijuru. Nkuko byavuzwe n'intumwa ﷺ :

 

"من مات وهو يعلم أن لا إله إلا الله دخل الجنة] أحمد 464]

[Uzapfa azi neza ko ntayindi Mana ikwiye gusengwa uretse Nyagasani Allah wenyine azinjira mu ijuru ] (yakiriwe na Ahmad 464)

-ku bwibyo rero n'tegeko kumenya laa ilaaha illa llah, n'itegeko rikomeye kurusha ayandi yose, kandi ni irya ngombwa cyane.

 

IBISOBANURO BYA LAA ILAHA ILLA LLAH:

Bisobanurako nta yindi Mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Nyagasani wenyine.

Hano harimo uguhakana ubumana k'uwo ariwe wese utari Allah, no guhamya yuko iki gisingizo cyo gusengwa ari icya Allah wenyine

ntawe babangikanye.

Na Nyagasani: niwe ugaragirwa wenyine,

Byumvikane ko uzagaragira ikindi icyo aricyo cyose azaba yakigize Imana ye mukimbo cya Nyagasani Allah, ibyo byose n'amakosa

ugaragirwa ni Nyagasani Allah umurezi Umuremyi wa buri kimwe cyose.

Kuberako Nyagasani wikwije utagira inenge, niwe ukwiye gusengwa no kugaragirwa ntawundi muntu.

Kandi Nyagasani Allah niwe imitima y'abantu isenga mu rukundo no kumusingiza no kumuha ikuzo, kwicisha bugufi no kwibombarika

kuri we, ku mutinya no ku mwiringira we wenyine, no kumusaba kuberako ntawundi usabwa utari Allah, ntanusabwa inkunga utari we,

kandi ntawusengwa utari we, kandi nta n'ikibagwa mu kwiyegereza bitari kuri Nyagasani Allah.

Byumvikane rero ko ari itegeko kumutunganyiriza idini no kumugaragira we wenyine Allah Nyirubutungane.

Nkuko yabivuze mu magambo ye matagatifu:

 

وَمَآ أُمِرُوٓاْ إِلَّا لِيَعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ حُنَفَآءَ وَيُقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُواْ ٱلزَّكَوٰةَۚ وَذَٰلِكَ دِينُ ٱلۡقَيِّمَةِ

 

Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine, bahozaho iswala,

ndetse bakanatanga amaturo. Kandi iryo ni ryo dini ritunganye. 98:5

Kandi uzagaragira Allah Nyirubutungane akanamutunganyiriza ibada, akanaha agaciro Ubusobanuro bwa LAA ILAHA ILLA LLAH

ntakabuza azabona ibyishimo bihambaye, n'umunezero wagutse, n'ubuzima bwuzuye ibyiza bidahumanye,

Imitima ntaho yabona ibyishimo by'ukuri cyangwa Umutuzo n'umunezero w'ubwenge, keretse kutabangikanya Nyagasani

Nyirubutungane mu masengesho no kumugaragira.

Nkuko Nyagasani Nyirubutungane yabivuze:

 

 مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَنُحۡيِيَنَّهُۥ حَيَوٰةٗ طَيِّبَةٗۖ وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

 

Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima

bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga.